Umuco w'Abanyamurenge
Buri gihugu, ubwoko n'umuryango birangwa n'umuco changwa se indangagaciro.
None se umuco n'iki?
Umuco twawusobanura nk'imyifatire,imitekerereze, ubumenyi n'imyemerere umuntu agenda ahererekanya n'abandi bitewe n'ahantu batuye, amateka yabo ndetse n'ibibakikije. Umuco niwo ubatandukanya n'abandi. Nta muntu uvukana umuco, umuntu arawutozwa.
Umuco changwa indangagaciro z'Abanyamurenge zigaragarira mu myemerere, mu myumvire, mu migenzereze, mu mivugire no mu mibanire yabo. Kuva kera kose imyemerere y'Abanyamurenge yari ishingiye ku kwemera no kubaha Imana. Mu magambo make, umuco changwa indangagaciro z'Abanyqmurenge n'imyifatire myiza ibaranga ikanatozwa abakiri bato.
Zimwe mu ndangagaciro z'Abanyamurenge:
Gukunda ubwoko, Ubumwe, Ubupfura, kubaha Imana n''abantu, Ubwitange, Ubutwari n'ishaka.
Ubwitange n'iki?
Ubwitange n'ugukora utizigama, ukigomwa inyungu zawe bwite, ugashira imbere inyungu rusange.. Mur'ibi bihe ubwoko bwacu bwagiye bukorerwa ibikorwa by'urugomo, kwicwa, gusenyerwa, ariko abana b'i Murenge barahagurutse banga agasuzuguro, bagaragaza ubwitange bukomeye mu bikorwa bigamije kwirwanaho, gutabara no kwihesha agaciro .
Ubutwari n'iki?
Ubutwari bufatwa nko kwiyemeza gukora ikintu ugamije ineza y’abantu benshi, byaba ngombwa ukaba wabizira.
Intwari ntizitinya gutanga ubuzima bwazo bitewe n’uko ziba zemera ukuri kandi zikaba ziteguye kugupfira bibaye ngombwa.
Abanyamulenge bagiye bagaragaza ubutwari bukomeye bwatumye bamwe bemera gusiga ibyubahiro, imishahara myiza, ubuzima bwiza "vie luxueuse" bemera kurara mubihuru, mubitunda, banyagirwa, bavirwa, abandi bagatanga ubuzima bwabo. kugira ngo iwacu hongere habeho!
Hari itsinda rindi ry'Abanyamurenge batataniye mu mahanga bakomeza indangaciro zabo zo gukunda ubwoko no kubukorera, bakora amanwa, bagakora amajoro kugira ngo baramire ubuzima bw'abacu ndetse batange umusanzu wo kwirwanaho no kwihesha agaciro!.
Bene abo bantu ntibacogozwa n'amagambo y'urucantege, amagambo y'inda nini, y'ishari n'urwango. Abo nibo twita INTWARI.
Intwari n'umuntu ki?
Tuzakomeza ubutaha...
Feirer kultur og samhold sammen
Velkommen til Banyamulenge Forening - vi er dedikert til å fremme og feire den kulturelle arven til Banyamulenge-samfunnet gjennom informasjon, workshops og arrangementer.
Feirer kulturelt mangfold
Vi er en forening som jobber for å fremme og bevare kulturen til banyamulenge-folket. Vi arrangerer workshops, konserter og andre kulturelle aktiviteter for å spre kunnskap og skape bevissthet om vår kultur.
Kulturelle arrangementer og workshops.
Vi er en forening som arrangerer kulturelle og sosiale arrangementer for banyamulenge-samfunnet i Norge. Vi jobber for å styrke båndene innad i samfunnet og fremme banyamulenge-kulturen.
- Kulturelle workshops
- Arrangement planlegging
- Informasjon om Banyamulenge
Bli kjent med Banyamulenge-kulturen Bli med på vårt kulturelle arrangement og opplev Banyamulenge-kulturen på nært hold!
Vi er en forening som jobber for å fremme og feire Banyamulenge-kulturen gjennom ulike arrangementer, workshops og kulturelle aktiviteter.